Ibisakuzo (4) :

Hepfo aha rurakubana - Umusaza cyangwa umukecuru n'agashyitsi.

Nabyaye umwana, ariko mu bandi bana niwe mpora njya guta - Umusatsi.

Gacika kabaho - Umusatsi.

Nagutera amakara y'umuntu - Umusatsi.

Dore iryo shyamba ritabona - Umusatsi w'intabwa.

Njugunya njugunya nupfa tuzajyana-Umusatsi-Inzara.

Mpinze ku gahinga nsarura mu gapfunsi - Umusatsi

Agakecuru Nyarudindiri kamanutse i Gacu na Mpanga kikoreye imigoma itanu - Umusambi.

Rusimbukamumasaka umwami w'abaderevu - Umusambi.

Nagutera Rutambukakibaya rwa Semugeshi - Umusambi.

Kuba mu gisiza ntuhinge uburo ni iki?-Umusambi. Rukinamugasiza rwa Senyakazana twigabe - Umusambi.

Guhora mu murima si ko guhunika ibigega - Umusambi.

Rutikanga yamaze ubwatsi - Umusambi.

Rukabyamurimbo rwa Muririma ntagikoza ibirenge hasi - Umusambi.

Tujye kwimira Rutimirwa - Umusambi.

Tora agakoni ntore akandi tujye gukubita Ruyiyenza yamaze ubwatsi - Umusambi.

Nuriye umubanga inyo ituma - Umutare w'inyama.

Tarataza tujye i Mataza - Umutanga ku rutare.

Gishyuha kitotsa - Umusuzi.

Nyiramparagatabivemo umukwe wa Minani - Umusure mu ngugu.

Nyirabwineneka - Umusundi ku ntebe

Ndashe akambi mu Rwanda abagabo bose barakangarana - Umusoro.

Hirya y'ishyamba hari agashahurabagabo - Umusoro.